Nifuje nanjye kubaha ubuhamya bw’ibyo nashoboye gukora
mu gihe cy’amarorerwa yagwiririye igihugu cyacu muri mata
1994. Icyo gihe nari mfite imyaka 21 nkaba nari mu kiruhuko
cya Pasika, kuko nigaga mu ishuri rya ETO KIBUNGO. Ibihe
byari bimeze nabi kandi natwe mu rugo twari tumaze iminsi
mike dupfushije umubyeyi wacu twari dusigaranye  ku buryo
abana hafi ya bose bo mu muryango wacu bari mu rugo baraje
kudusura ngo twifatanye mu kababaro. Kandi hafi ya bose bari
bafite ababyeyi badahuje ubwoko, mbese umubyeyi umwe ari
umuhutu undi ari umututsi. Ku masura rero hafi ya bose basaga
nk’abatutsi ukurikije uko babyigishaga mu mashuri.

Nta papa twari tugifite, mbese twese twari
abana, umuhungu mukuru wari uri mo yitwaga jye
abandi ari bato rwose. Ubwo twabaga turi kumwe n’abandi
bana bo mu y’indi miryango kugeza ubwo indege yahanuwe
kuri 6/4/1994. Ariko twe kubera nta wari wabyitayeho
bwarinze bucya tutazi ibyabaye. Mu gitondo nibwo
umuturanyi yampamagaye arambwira ngo Habyarimana
bamuhanuye mu ndege. Ubwo nahise mbwira abana. Nagiye
kugura amabuye dutangira gukurikira radio. Ndibuka uwo naguriye
amabuye yarambwiye ngo « yajyane ku buntu n’ubundi turicwa. »
Narayajyanye twumva radio, bahamagariraga abantu kwica abatutsi,
byari biteye agahinda. Hashize nk’iminsi ibiri abantu bahise
batangira guhungira kuri biro ya komini yari itwegereye ariyo
Birenga ku buryo twabonyemo inshuti zacu natwe dushaka kugenda
ariko tuba turetse.

Ubwo hagati aho hari udutsiko tw’abantu twari twatangiye gusahura
no gusenya amazu y’abantu bahungaga bagatwara ibyabo byose.
Twari dutuye ku muhanda ku buryo banyuragaho tubareba. Ubwo
hanatangiye ubwicanyi, ariko ubwo jye nanyuzagamo nkajya kuri
komini gusura abana bari inshuti zanjye tukanaganira nkababwira
uko inyuma bimeze.

Nyuma habaye ibintu bibi cyane. Interahamwe zigaba igitero kuri
komini hari ku gicamunsi ndabyibuka nari ndyamye nduhutse
abana barambyutsa ngo interahamwe zirateye bakata ahari
igiturusi muri kilometero ebyiri uvuye kuri komini zijijisha
zisubirayo mu mamodoka  mu kanya gato dutangira kumva
amasasu aturika tuti abantu barashize. Nta kindi umuntu yari bukore.

Mu gitondo cya kare nka saa kumi n’imwe nibwo numvise
inyuma y’urugo umuntu ampamagara ngo « Claude nkingurira »,
naciye mu muryango w’inyuma njya kureba uwo ariwe nsanga
n’undi mwana twari mu kigero kimwe twakundaga no kuba turi
kumwe witwa Mutesa Emmanuel Zozo, ni imvange y’umudage
n’umunyarwandakazi na we yari ari kuri komini n’umuryango
we ariko yashoboye gucika interahamwe iryo joro ryose agera
mu rugo. Kuko nabonaga ibintu bitoroshye naramubwiye nti
injira mu nzu vuba vuba ahita ajyamo. Noneho mu rugo inzu
yari ifite parafo y’imikenke ku buryo bitashobokaga ko
ayihagararaho yari bugwe ariko na we yahabaye umusore
agerageza guhagarara ku rukuta rwagabanyaga ibyumba ariko
nyine hejuru muri parafo. Twagize amahirwe ntihagira utubona
mbwira abana ngo ntihagire umuntu n’umwe baganirira ko ari
mu rugo, ni jye wamushyiraga ibyo kurya aho muri parafo
nkanamumanurayo kugira ngo ajye hanze gato nijoro.
Wabonaga biteye agahinda kuko hari igihe yamanukaga
ntashobore no kugenda neza kubera kwitunatuna muri
parafo.

Ubwo nanjye murabyumva byabaye ngombwa ko njya
ntembera nkumva uko hanze hahumeka bamwe bakavuga ngo
yapfiriye kuri komini, ubwo nyine harimo abari basahuye
ibintu by’iwabo ndetse n’abazaga kuganirira mu rugo yabaga
abumva kuko yari hejuru ya salon.

Ubwo kandi hari n’undi mugabo witwaga Louis twari duturanye
yazanaga umugore we n’abana ngo babe bari mu rugo kuko
na bo yari afite ubwoba ko bashobora kubica kuko bari abatutsi
ariko we ari umuhutu. Yari afitanye ibibazo n’umwe mu
nterahamwe nyuma numvise ko mu guhunga bose babiciye i
Gisenyi ndetse n’uwo mugabo. Muramu we wari minisitiri
yagerageje kumufasha ariko barabishe, harokotse umwe mu
muryango we. Ngarutse ku byo mu rugo ariko uwo mugore
n’ubwo yabaga ahari nawe ntawigeze amubwira ko Zozo ari
muri parafo n’ibiryo nabimuhaga ari uko umugabo w’uwo
mugore aje kubatwara. Ibyo byamaze nk’icyumweru.

Ku manywa kenshi nagendaga nkahaha mu baturage ibyo
kurya nari mfite mu dufaranga duke mukuru wanjye wakoraga
muri Kuruwaruje (Croix-Rouge) yari yampaye bityo nkaza
nijoro nkabwira Zozo uko bimeze. Umunsi umwe ndibuka ko
namumanuye ku manywa nka saa yine ngo yiyuhagire, mbwira
abana ngo baducungire ko nta muntu uza. Atangiye kwitera
amazi twari kumwe mu cyumba interahamwe zahise zitera
mu rugo. Zikiri ku muhanda umwana umwe yahise aza ati
« baraje ». Zozo ajya munsi y’igitanda nanjye nkuramo
imyenda nk’uri kwiyuhagira ako kanya babaza abana ngo
mu nzu ni bande barimo bababwira ko ari jye, nanjye
ndambyumva nkingura idirishya. Imwe muri zo yitwaga
Kinini ndayimenya mpita mvuga nti ni jye urimo kwiyuhagira
areba mu idirishya koko abona nambaye ubusa, aravuga ngo
« nta barimo twigendere » bahita bagenda. Ubwo ariko twese
umutima wari wadukutse nta muntu wari ugihumeka kuko iyo
binjira bagasaka munsi y’igitanda bakamubona twese
twagombaga guhita twicwa kuko ni ko byari bimeze iyo
bagufatanaga umuntu waramwiyiciraga warangiza na we
bakakwica. Cyane cyane ko natwe nta cyizere twari twifitiye
kuko hari bamwe bifuzaga ko natwe duhunga bakadusahura
cyangwa bakabona impamvu yo kutwica kubera impamvu
navuze nkitangira. Ikindi kandi mu rugo ntibadukundaga
kuko hafi ya twese twigaga mu mashuri yisumbuye abandi
bana bose bo muri karitiye baratsinzwe na byo bigatera
amashyari. Ngarutse gato ubwo zimaze kugenda Zozo
yahise asubira muri parafo aho yari ari, kuva ubwo
ntiyongeye kuvamo kugeza ubwo FPR yageraga i Kibungo.

Muri icyo gihe FPR yari hafi, intambara ikomeye
amasasu ari menshi abantu bose banyuraga
imbere yo mu rugo bahunga kugeza ubwo n’abaturanyi
bazinze ibintu batubwira ngo tugende jye nkibaza ukuntu
turi busige umuntu muri parafo bikanshobera, abantu
bamaze gusa n’abarangira bagenda, naramumanuye muha
ingofero ngo yambare badahita bamumenya dore ko yari
umuzungu duhagarara muri salon amasasu atangiye
kumvikana hafi, abana baragiye nsigarana na we mu nzu
dupanga uko twagenda ariko biranga kuko twabonaga
nasohoka bari buhite bamwica kandi no mu muhanda
harimo bariyeri nyinshi. Na we yarambwiye ati « genda
urebe uko imbere bimeze », nanjye ndasigara hano mu nzu.
Musigira imfunguzo ndagenda ubwo nyine nagerageje
kugaruka biranga kuko abantu benshi bagarukaga hari
abapfaga. Interahamwe zavugaga ko FPR yica, zicaga n’
abasubira inyuma ngo zibakeka ko bagiye gusanga FPR.
Ku bw’amahirwe ubwo ngo na we FPR yahise inyura aho
ku muhanda aritegereza abona ko atari abasirikare basanzwe
arasohoka arabegera baramufata abasobanurira
ibyamubayeho bahita bamutwara mu gisirikare.Ubu
yakivuyemo yubatse urugo.

Mu guhunga twagize ibibazo kuko abana bagenzi banjye
babitaga abatutsi. Jye nari mfite indangamuntu ya hutu,
nari narahawe n’inshuti ariko ntibatwizeraga. Rimwe umwe
mu bo twahunganaga yaradutaye, ibyo byatumye tugira
ibibazo mu nzira kuri za bariyeri. Ubwo twagerageje kugera
ku Kagera ariko interahamwe zanga kutwambutsa, batubaza
« ababyeyi banyu bari he ? Ubwo barabishe muri abatutsi
Murahunze. » Umurundi umwe wigeze gukora mu rugo
yaramenye aratuvugira ko turi abahutu ariko banga kubyemera.
Ubwo yiyemeje kutwambutsa wenyine ariko byari bigoranye
kubera ko mu mazi hari huzuyemo imirambo. Twageze i
Burundi ariko twanga kujya mu nkambi kuko na ho hicirwaga
abatutsi. Twakodesheje inzu, nyuma tuza gufata icyemezo cyo
kujya muri Tanzania kubera ko twumvise ko Kuruwaruje
(Croix-Rouge) yakoragamo mukuru wanjye, yari yagezeyo
kuhakorera. Twaramubonye, ubwo twahise tujya mu nkambi.
Nakoreye LWF nkajya nzana impunzi zitahuka mu Rwanda,
nkabonana n’inshuti zanjye zari ziri mu gisirikare zikambwira
ko nshobora gutaha nta kibazo. Ubwo twahise dutaha.

2 Responses to “Jean Claude’s Story”

  1. Jean Bosco Ntuyenabo Says:

    Imyitwalire y’uwo Jean Claude mbere yintambala!

    Jean Claude Komera, Inkuru yawe nayinyujijemo amaso! ariko ukonzi mentalite yawe nibyo wankoreye haliya kuri E.T.O kibungo mbere yintambara , ntushobora kunyumvisha ko ntaruhale wagize muli genocide, ushobora kuba wenda utanyibuka arikonjye sinzi ikizakunyibagiza!

  2. germain kalisa Says:

    Bosco, uri umubeshyi kabisa!!! Ibyiza wasoma icyo uru rubuga rugamije nicyo rwageza ku bandi mu bumwe nubwiyunge. Uyu Claude twe turamuzi neza twabanye nahantu henshi ku buryo ibyo umuvugaho ari ugusebanya gusa kuko ushobora kuba utanamuzi. Byaba byiza nawe uduhaye ubuhamya bwawe tukamenya icyo wamurushije, nicyo wamariye abandi ndetse nibyakubayeho aho kugendera ku byabandi.
    Nta musanzu utanze peeeee!!
    Glika


Leave a comment